Ezekiel 16:49 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ibi ni byo byari ibicumuro bya murumuna wawe Sodoma: we n'abakobwa be bari abirasi n'abanyamurengwe, batagira icyo bitaho kandi ntibite ku bakene n'indushyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igicumuro cya Sodoma murumuna wawe ni ubwirasi, ubusambo no kutagira icyo yitaho; ngibyo ibicumuro bya Sodoma n’abakobwa be. Ntibigeze batabara umukene n’umunyabyago,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n'ibyokurya byinshi, n'ubukire bwe n'ubw'abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw'abakene n'indushyi.