Ezekiel 16:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta muntu wigeze akwitaho kandi nta wakugiriye impuhwe ngo agusukure, ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko igihe wavukaga wari uteye ishozi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta n’umwe wigeze akurebana impuhwe, ngo abe yagukorera umwe muri iyo mirimo abitewe n’imbabazi akugiriye; ahubwo wajugunywe mu gasozi, kuko umunsi uvutse wari uteye ishozi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.