Ezekiel 16:55 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bene nyoko Sodoma n'abakobwa be na Samariya n'abakobwa be bazongera bagire ishya n'ihirwe nka mbere, kandi nawe n'abakobwa bawe muzongera mugire ishya n'ihirwe nka mbere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abavandimwe bawe, Sodoma n’abakobwa be bazongera kumera nka kera, Samariya n’abakobwa be na bo bazongera kumera nka mbere, nawe n’abakobwa bawe mwongere kumera uko mwahoze kera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bene nyoko Sodomu n'abakobwa be, bazongera kumera nk'uko bahoze, na Samariya n'abakobwa be na bo bazongera kumera nk'uko bahoze, kandi wowe n'abakobwa bawe muzongera kumera nk'uko mwahoze.