Ezekiel 16:61 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo uzibuka imigenzereze yawe maze ukorwe n'isoni igihe uzākira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe. Nzabaguha babe abakobwa bawe, nyamara ntibazagira uruhare ku Isezerano naguhaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo nawe uzibuka imyifatire yawe maze ukorwe n’isoni igihe uzaba wakira abavandimwe bawe, bakuru bawe na barumuna bawe, ubwo nzaba nabaguhayeho abakobwa, ariko kandi nta ruhare bazaba bafite ku isezerano ryawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni bwo uzibuka inzira zawe ugakorwa n'isoni, ubwo uzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa, ariko si ku bw'isezerano ryawe.