Ezekiel 16:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nagukujije nk'igiti cyo mu gasozi urakura, uragimbuka uba inkumi nziza cyane, upfundura amabere, imisatsi yawe irakura, nyamara wari wambaye ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo ndagukuza nk’icyatsi mu murima; uriyongera, uragimbuka, ugera aho uba inkumi nziza; upfundura amabere, umusatsi wawe urakura uba mwinshi, ariko ubwo wari ucyambaye ubusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nakugwije nk'ibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n'umusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.