Ezekiel 16:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“ ‘Hanyuma nongeye kunyura hafi yawe mbona ugeze igihe cyo kubengukwa, ndambura igishura cyanjye mpisha ubwambure bwawe. Nagiranye Isezerano nawe nkurahira ko ntazaguhemukira, bityo uba uwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nza kunyura hafi yawe ndakubona nsanga ugeze mu gihe cyo kubengukwa, ngufubika igishura cyanjye, ndakwambika. Nakurahiye ko ntazaguhe — mukira, tugirana isezerano — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze uba uwanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.