Ezekiel 17:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese niwongera guterwa uzakura usagambe? Mbese umuyaga w'iburasirazuba nuwuhuha, ntuzumira mu butaka watewemo?’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Guterwa ko ngaha uratewe, ariko se uzakura ube mwiza? Umuyaga w’iburasirazuba se wo nuhindura, ntuzawumisha? Ibyo ni koko, uzumira ku iyogi aho wamereye.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga w'iburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.’ ”