Ezekiel 17:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara uwo mwami mushya arivumbagatanya, yohereza intumwa mu Misiri kugira ngo bamuhe amafarasi n'ingabo nyinshi. Mbese uyu mwami hari icyo azageraho? Mbese ukora ibyo azabihonoka? Mbese azatunganirwa kandi yarishe amasezerano?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko uwo muntu yaje kumugomera, yohereza intumwa mu gihugu cya Misiri ngo bamwoherereze amafarasi n’igitero cy’abantu benshi. Ibyo se ariko bizamuhira? Uwakoze ibyo se, aho we azarokoka? Azabasha se kurokoka kandi yarishe isezerano?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n'abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk'ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke?