Ezekiel 17:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzafata ishami ryo mu bushorishori bw'isederi, nzavuna ishami rikiri ritoto mu mashami yayo, maze nditere ku musozi muremure.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nanjye nzafata ishami ryo mu bushorishori bw’isederi nini, mu mashami yo hejuru cyane nzacemo rimwe ritoshye, maze nditere jye ubwanjye ku musozi muremure kandi wirengeye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw'umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y'umusozi muremure,