Ezekiel 17:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Haduka indi kagoma nini, na yo ifite amababa manini n'ubwoya bwinshi. Wa muzabibu ushora imizi, ugaba n'amashami ubyerekeje kuri iyo kagoma. Wizeraga ko uzabona ibiwutunga biruta ibyo mu murima wari uteyemo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara hariho n’indi kagoma, ikagira amababa manini cyane n’ubwoya bwinshi. Nuko uwo muzabibu ushora imizi mu nsi yayo, ugaba n’amashami yawo uhereye ku iyogi wari uteyemo, uyerekeza kuri iyo kagoma, kugira ngo iwuvomerere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Hari n'ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n'amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y'aho watewe kugira ngo kiwuvomerere.