Ezekiel 17:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Baza Abisiraheli uti: ‘Mbese uwo muzabibu uzakura usagambe? Mbese kagoma ya mbere ntizawurandura, igahungura imbuto zawo maze ukuma? Imishibu yawo izuma, kandi iyo kagoma ntizakenera ingufu nyinshi cyangwa abantu benshi bo kuwurandura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Mbese aho uwo muzabibu uzakura ube mwiza? Aho iyo kagoma ntizarandura imizi yawo, ikawushikuzaho n’imbuto, ku buryo amashami yose yameraga yuma, ntihabe hagikenewe umunyamaboko, cyangwa imbaga y’abantu, kugira ngo bawurandurane n’imizi?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana n'imizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi.