Ezekiel 18:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nyamara murabaza muti: ‘Kuki umwana atazaryozwa ibyaha bya se?’ Niba uwo mwana aharanira ukuri n'ubutungane, akubahiriza amateka yanjye kandi akayakurikiza, azabaho nta kabuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye kandi muravuga muti ’Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibicumuro bya se!’ Nyamara rero, niba umwana yarakoze ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, yarubahirije amategeko yanjye akanayakurikiza, agomba kubaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi murampakanya ngo ‘Umwana yabuzwa n'iki kuzira ibibi bya se?’ Ndabasubiza nti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho.