Ezekiel 18:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu ukora icyaha ni we uzapfa. Umwana ntazaryozwa ibyaha bya se cyangwa ngo umubyeyi ahanirwe ibyaha by'umwana we. Intungane izahemberwa ubutungane bwayo, n'umugome ahanirwe ubugome bwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwacumuye ni we uzapfa. Umwana ntazazira ibicumuro bya se cyangwa ngo umubyeyi azire ibicumuro by’umwana we; intungane izahemberwa ubutungane bwayo, n’umugiranabi ahanirwe ubugiranabi bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by'umwana we, gukiranuka k'umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by'umunyabyaha bizaba kuri we.