Ezekiel 18:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nyamara intungane nireka ubutungane bwayo igakora icyaha n'ibizira nk'ibyo umugome akora, mbese uwo muntu azabaho? Reka da! Nta na kimwe mu byiza byose yakoze kizibukwa, ahubwo azapfa azize ubuhemu bwe n'ibyaha yakoze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko se niba uwari intungane aretse ubutungane bwe, agakora icyaha akurikiza amahano yose umugiranabi akora, ubwo se murabona yazabaho? Ntibazibuka ukundi ko yakurikizaga ubutabera, ahubwo kubera ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze, azapfa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n'icyaha cye yakoze ni byo azazira.