Ezekiel 18:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta n'umwe akandamiza ahubwo asubiza ingwate yahawe. Ntiyiba ahubwo agaburira umushonji kandi akambika uwambaye ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubije ingwate uwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburira abashonji akambika abambaye ubusa,