Ezekiel 19:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuriro waturutse mu gihimba cyawo, watwitse amashami yawo n'imbuto zawo. Ntuzongera kugira amashami akomeye, ntuzongera kuvamo inkoni za cyami.” Iyo ni indirimbo yaririmbwe nk'amaganya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuriro uhinguka mu gihimba cyawo, utwika amashami yawo n’imbuto zawo. Ntuzongera ukundi kugira ishami rikomeye, ryashobora kuvamo inkoni y’umwami.» Uwo ni umuvugo, waririmbwe nk’amaganya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y'umuringiso w'umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.”