Ezekiel 2:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, uramenye ntuzabatinye cyangwa ngo utinyishwe n'amagambo yabo. Bazakurwanya umere nk'uri mu mahwa cyangwa uwicaye hejuru y'indyanishamurizo. Ntuzatinyishwe n'amagambo yabo cyangwa imyifatire yabo, kuko ari abantu b'ibyigomeke.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho rero wowe, mwana w’umuntu, ntubatinye, ntuzaterwe ubwoba n’amagambo yabo nibakuvuguruza cyangwa se bakaguhinyura, kabone n’iyo wakwicara hejuru ya za manyenga. Witinya amagambo yabo cyangwa indoro yabo, kuko ari inyoko y’ibirara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi nawe mwana w'umuntu we kubatinya, ntutinye n'amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa, ukaba utuye muri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome.