Ezekiel 20:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Abisiraheli bageze mu butayu barangomera ntibubahiriza amateka yanjye, banga n'amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza kandi ntibubahiriza rwose isabato yanjye. Nuko mvuga ko nzabasukaho umujinya wanjye nkabatsembera mu butayu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara aho mu butayu, Abayisraheli baranga bambera ibirara, ntibakurikiza amategeko yanjye, birengagiza amabwiriza yanjye kandi ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho; bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbarimburire aho mu butayu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ab'inzu ya Isirayeli barangomeye bari mu butayu, ntibagendera mu mategeko yanjye kandi banze n'amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje, n'amasabato yanjye barayaziruye cyane. Ni ko kuvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye bari mu butayu kugira ngo mbarimbure.