Ezekiel 20:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara bo barangomeye ntibubahiriza amateka yanjye, banga n'amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza kandi ntibubahiriza isabato yanjye. Nuko mvuga ko nzabasukaho umujinya wanjye nkabatsembera mu butayu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara n'abana babo bambereye ibirara, ntibakora ibihuje n'amategeko yanjye, ntibakurikiza amabwiriza yanjye, ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho, bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbubamarireho aho mu butayu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Ariko abana babo na bo barangomeye ntibagendera mu mategeko yanjye, n'amateka yanjye ntibayakomeza ngo bayakurikize kandi ari yo abeshaho uyakomeje, n'amasabato yanjye barayaziruye. Maze mvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu butayu.