Ezekiel 20:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabagejeje mu gihugu nabasezeranyije ko nzabaha. Babonye imisozi miremire n'ibiti bitoshye bahatambira ibitambo, bahaturira amaturo yo kundakaza, bahosereza imibavu ihumura neza kandi bahaturira amaturo asukwa.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara kandi nabazanye mu gihugu narahiye ku mugaragaro ko nzakibaha; bahabona imisozi miremire y'amoko yose, ibiti bitoshye by'amoko yose, bahaturira ibitambo byabo banahatangira amaturo yabo andakaza; bahashyira imibavu yabo ihumura neza kandi bahaturira n'ibitambo biseswa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko maze kubageza mu gihugu, icyo narahiriye kubaha, babonye umusozi muremure wose n'igiti gitoshye cyose, baherako bahatambirira ibitambo byabo kandi baba ari ho baturira ituro ryabo rindakaza, bahosereza n'imibavu yabo kandi bahasukira n'amaturo yabo y'ibyokunywa.