Ezekiel 20:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, bwira abakuru b'imiryango y'Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mbabaza nti: ‘Mbese muzanywe no kungisha inama?’ Ndahiye ubugingo bwanjye, sinzabemerera kungisha inama. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mwana w'umuntu, bwira abakuru b'umuryango wa Israheli uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ese ye, ubwo muzanywe no kugira icyo mumpanuza? Mbirahiye ubugingo bwanjye - uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze - nta bwo nzemera guhanuzwa namwe.'
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwana w'umuntu, vugana n'abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.