Ezekiel 20:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Na n'ubu mutura amaturo, mugatamba abana banyu mubacishije mu muriro, mwihumanyishije ibigirwamana byanyu byose. None mwa Bisiraheli mwe, mwibwira ko nzabemerera kungisha inama? Reka da! Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, sinzabemerera ko mungisha inama.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mutanga amaturo yanyu kandi mutwika abana banyu? Ni iki gituma mukomeza kwiyanduza n'ibyo bigirwamana byose kugeza na n'ubu? Hanyuma se, muryango wa Israheli, jyewe nzemera ko mumpanuza? Mbarahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nta bwo nzemera ko mumpanuza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha n'abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na n'ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.