Ezekiel 20:39 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mwa Bisiraheli mwe, Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ngaho buri wese nayoboke ibigirwamana bye, nyamara hanyuma muzangarukira mureke gusuzuguza izina ryanjye riziranenge ku bw'amaturo mutura ibigirwamana byanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Namwe rero, muryango wa Israheli, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngaho buri muntu nagende akureho ibigirwamana bye, ahasigaye mbarahiye ko muzanyumva, ntimuzongere ukundi kwandavuza izina ryanjye ritagatifu, muryandurisha ibitambo n'ibigirwamana byanyu!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende, umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu n'ibigirwamana byanyu.