Ezekiel 20:40 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero Abisiraheli bose bazansengera ku musozi wanyeguriwe, ku musozi muremure wa Isiraheli. Aho ni ho nzemera kubakīra kandi nemere ko muntura amaturo yanyu arusha ayandi ubwiza, n'impano mwanyeguriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, umuryango wa Israheli wose uko wakabaye, uko bangana mu gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazankorera bari ku musozi mutagatifu, ku musozi muremure wa Israheli; ni ho inzu ya Israheli yose izaba ituye mu gihugu izankorera. Aho ni ho nzongera kubakira kandi nkemera n'ibitambo byanyu, iby'ingenzi mu maturo yanyu n'ibintu mushaka kunyegurira byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musozi wanjye wera, ku musozi w'impinga ya Isirayeli, ni ho ab'inzu ya Isirayeli bose n'abari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, n'umuganura w'amaturo yanyu hamwe n'ibintu byanyu byera byose.