Ezekiel 20:44 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Bisiraheli mwe, muzamenya ko ndi Uhoraho nintabitura ibihwanye n'imigenzere yanyu n'ibikorwa byanyu bibi, ahubwo nkabagirira neza kugira ngo niheshe icyubahiro.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bwo rero muzamenya ko ndi Uhoraho, nimara kubagenzereza ntyo ngiriye izina ryanjye, ntitaye ku myifatire mibi yanyu, muryango wa Israheli, n'ibikorwa byanyu byahumanye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka nimara kubagenza ntyo ngirira izina ryanjye, kuko ntakurikije ingeso zanyu mbi, cyangwa imirimo yanyu yahumanye, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’ ”