Ezekiel 20:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze ubabwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: igihe natoranyaga Isiraheli nagiranye Isezerano namwe abakomoka kuri Yakobo, mbigaragariza muri mu Misiri mbabwira ko ndi Uhoraho Imana yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzababwire uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Umunsi nitoreye umuryango wa Israheli, nkarahira ndamburiye ikiganza ku nzu ya Yakobo; nabibamenyesheje muri mu gihugu cya Misiri, mbaramburiraho ikiganza kandi mbabwiza indahiro nti 'Ndi Uhoraho Imana yanyu.'
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ku munsi natoyemo Isirayeli nkarahira urubyaro rw'inzu ya Yakobo, kandi nkabiyerekera mu gihugu cya Egiputa, igihe mbarahiye nti “Ndi Uwiteka Imana yanyu”,