Ezekiel 20:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nyamara barangomeye banga kunyumvira, ntibareka ibizira biteye ishozi bakundaga, ntibareka n'ibigirwamana byo mu Misiri. Nuko ndavuga nti: ‘Nzabasukaho uburakari bwanjye n'umujinya wanjye aho bari mu Misiri.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara bambereye ibirara banga kunyumva, ntihagira n'umwe uzibukira ibiterashozi byabashukaga; ntibareka n'ibigirwamana byo mu Misiri. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbubamarireho rwagati mu gihugu cya Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n'ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.