Ezekiel 21:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nibakubaza bati: ‘Kuki uboroga?’, uzababwire uti: ‘Numvise inkuru mbi y'ibigiye kubagwirira: umuntu wese azakuka umutima, amaboko yose azatentebuka, imbaraga zizashira bacike intege. Ngibi biraje kandi bizasohozwa.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibakubaza bati ’Ni kuki uganya?’ uzababwire uti ’Ni ukubera inkuru mbi y’ibigiye kuba numvise: Imitima yose izahahamuka n’ibiganza birabirane, imbaraga zizashire kandi amavi acike intege. Dore ngibi biraje, kandi birabaye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko nibakubaza bati ‘Igituma uniha ni iki?’ Uzabasubize uti ‘Mbitewe n'inkuru y'ibibi bije, umutima wose uzahamuka n'amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n'intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ”