Ezekiel 21:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yewe muntu, ubu noneho hanura, koma mu mashyi maze inkota ikomeze ikore akazi kayo, koko ni inkota yica kandi itera ubwoba, ni inkota itsemba kandi ibugarije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho rero wowe, mwana w’umuntu, hanura ukomanye n’ibiganza ugira uti ’Inkota iri bukubite incuro ebyiri ndetse n’eshatu! Ni inkota isogota abantu benshi; ya nkota ndende ibahinguranya!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero weho mwana w'umuntu, uhumure kandi ukubite mu mashyi, ureke inkota ikubite kabiri ndetse n'ubwa gatatu, ni yo nkota itera uruguma rwica, ni inkota y'ukomeye wakomerekejwe uruguma rwica, yinjiye no mu mazu yabo.