Ezekiel 21:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero umwami wa Babiloniya ahagaze mu mahuriro y'inzira kugira ngo amenye inzira anyuramo, akora ubufindo atigisa imyambi, agisha ibigirwamana inama kandi asuzuma imyijima y'amatungo yabitambiwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, umwami w’i Babiloni ahagaze mu mayirabiri, aho inzira zombi zitangiriye, kugira ngo akoreshe ubufindo. Ariho aramisha imyambi hirya no hino, abaza abaterafimu, akitegereza n’inyama y’umwijima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko umwami w'i Babuloni yahagaze mu mahuriro y'inzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugira ngo araguze, akazunguriza imyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda.