Ezekiel 21:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwambi wo mu kiganza cye cy'iburyo werekanye Yeruzalemu, aho gushyirwa intwaro z'intambara. Atanga itegeko ryo kwica no kuvuza urwamo rw'intambara, no gushyiraho intwaro zo gusenya amarembo, no kurunda ibirundo by'igitaka no kuhakikiza imikingo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubufindo bwo mu kiganza cy’iburyo bwaguye kuri Yeruzalemu, kugira ngo hatangwe itegeko ryo kwica, banashinge imashini z’intambara. Bazakoma akamo k’intambara, amarembo bayegereze imashini zo kuyasenya, baharunde imigina y’ibitaka kandi bahakikize imikingo impande zose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ukuboko kwe kw'iburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho n'imigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome.