Ezekiel 21:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ni cyo gituma Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Kubera ko mukomeza gucumura mukagaragaza ubugome bwanyu, kandi mugashyira ku mugaragaro ibyaha byanyu mu bikorwa byanyu byose, muzajyanwa ho iminyago nta kabuza.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Kubera ko mukomeza kunyibutsa ibyaha byanyu mumpemukira ku mugaragaro, mukagaragaza amafuti yanyu mu byo mukora byose, muzajyanwa bunyago kuko mutabinyibagije.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikurura ibicumuro byanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswe muzafatwa ukuboko.