Ezekiel 21:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Burira abatuye muri iryo shyamba uti: ‘Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye gutwika ishyamba, umuriro utsembe ibiti byose byaba ibitoshye cyangwa ibyumye. Nta kizabasha kuzimya ibirimi byawo, uzaturuka mu majyepfo usingire amajyaruguru, abantu bose bazashya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzabwire ishyamba ryo mu karere k’amajyepfo uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye kugucanamo umuriro, uzatwike ibiti byose, ibibisi n’ibyumye. Uzaba ari inkongi idateze kuzima, uzatwika abantu bose kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose n'igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi by'umuriro bizazima, mu maso hose hazababirwa uhereye ikusi ukageza ikasikazi.