Ezekiel 21:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngaho hanurira Abamoni ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye kubabwira kubera ko batuka Abisiraheli. Ubabwire uti: ‘Inkota igiye kubarimbura, yatyarijwe kwica, irarabagirana nk'umurabyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho wowe rero, mwana w’umuntu, hanurira Abahomoni bagenzwa no gutukana, uti «Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Dore inkota iraje! Inkota yakuwe mu rwubati, yabanguriwe kwica, irarabagirana ngo itsembe kandi itere ibishashi!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nawe mwana w'umuntu vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni n'igitutsi cyabo.’ Maze uvuge uti ‘Inkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugira ngo irimbure ibe nk'umurabyo,