Ezekiel 22:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamwe muri bo bakira ruswa bagambiriye kwica, abandi baguriza bagenzi babo bakabaka inyungu ikabije. Abandi barya imitsi bagenzi babo kugira ngo bikungahaze, naho jyewe baranyibagiwe.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iwawe kandi barakira amaturo kugira ngo bamene amaraso, uguriza abandi ushaka inyungu kandi ukabaka urwunguko rurengeje urugero, wambura mugenzi wawe ku ngufu, ndetse nanjye ubwanjye uranyibagirwa. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y'ubuhenzi n'inyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.