Ezekiel 22:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayobozi b'umujyi ni nk'ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, bica abantu kugira ngo bikungahaze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware bawe bameze nk’ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, kandi baramena amaraso bicisha abantu ngo babasahure ibyabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk'amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bw'abantu, kugira ngo bibone indamu y'uburiganya.