Ezekiel 22:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abahanuzi babo bahisha ibyo bibi byose, bitwaje amabonekerwa atari ay'ukuri n'ubuhanuzi bw'ibinyoma. Baravuga bati: ‘Ibi ni byo Nyagasani Uhoraho avuze’, kandi ntabibatumye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahanuzi bawe bababeshyeshya amabonekerwa yabo y’amafuti n’inyigisho zabo z’ibinyoma, bababwira ngo: Ni ko Nyagasani Imana avuze! kandi nta byo Uhoraho yigeze avuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry'ibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze.