Ezekiel 22:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Koko wishe benshi muri wowe kandi wiyandurisha gukora ibigirwamana, none igihe cyawe cyo guhanwa kirageze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzawubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Uragowe, wa mugi we, wowe umena amaraso iwawe nyirizina ugira ngo wihutishe igihe cyawe, ukaba warabarije ibigirwamana ku butaka bwawe ngo wiyanduze!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza!