Ezekiel 22:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwicanyi bwawe no kwihumanyisha ibigirwamana wiremeye biragushinja, bityo igihe cyawe cyo guhanwa kirageze. Ni yo mpamvu nakugize iciro ry'imigani mu mahanga, ibihugu byose bikaguhindura urw'amenyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore amaraso wamennye aragushinja, n’ibigirwamana wakoze byarakwanduje! Wihutishije utyo igihe cyawe, none wageze ku ndunduro y’imyaka wagombaga kumara. Ni cyo gitumye rero nkugize urw’amenyo mu banyamahanga, ugahinduka urwo baseka mu bihugu byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaraso wavushije yatumye ugibwaho n'urubanza, n'ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bw'ibyo ni jye wakugize urw'amenyo ku banyamahanga, ugasekwa n'ibihugu byose.