Ezekiel 23:36 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, mbese ushobora gushinja Ohola na Oholiba? Ngaho bashinje ibizira biteye ishozi bakoze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, urashaka se gucira urubanza Ohola na Oholiba, no kubashinja amahano bakoze?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka yongera kumbwira ati “Mwana w'umuntu, mbese uzacira Ohola na Oholiba urubanza? Noneho bamenyeshe ibizira byabo.