Ezekiel 23:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umukuru yitwaga Ohola, naho umuto akitwa Oholiba. Nabarongoye bombi bambyarira abahungu n'abakobwa. Ohola ni Samariya, naho Oholiba ni we Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore amazina y’abo bakobwa: uw’uburiza yitwaga Ohola, naho murumuna we akitwa Oholiba; nuko bombi baba abanjye bambyarira abahungu n’abakobwa. Dore rero icyo amazina yabo asobanura: Ohola ni we Samariya, Oholiba akaba Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n'abakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu.