Ezekiel 23:40 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi batumye intumwa guhamagara abantu ba kure. Bahageze mwariyuhagiye, mwisiga irangi ku maso kandi mwambara ibirimbisho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Si n’ibyo byonyine kandi, mwahamagaje abantu baturutse kure, mubatumyeho intumwa maze baraza. Ngo mubabone baje muriyuhagira, mwisiga mu maso, mushyiramo imitamirizo yanyu,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Maze kandi mwatumye ku bagabo ba kure, batumweho intumwa baherako baraza, ubabonye uriyuhagira, amaso yawe uyarabaho ibara uriringaniza