Ezekiel 23:42 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko humvikana urusaku rw'abantu bagashize bari baturutse mu butayu, bambika abo bagore ibikomo ku maboko n'amakamba ku mitwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iwabo humvikanaga urusaku rw’imbaga nyamwinshi y’abantu batagize icyo bitayeho; bari benshi cyane bakabamo n’abantu b’abasinzi baturutse mu butayu, bambitse abo bagore bombi ibitare ku maboko n’ikamba ritagira uko risa ku mutwe wabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi urusaku rwo mu rudubi rwa benshi badendeje rwari ruri aho ari, kandi haje n'abantu ba rubanda bazanye n'abasinzi baturutse mu butayu. Nuko bose babambika ibitare by'izahabu ku maboko, n'amakamba meza cyane ku mutwe.