Ezekiel 23:45 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara abantu b'intungane bazahana abo bagore, babaziza ko ari abasambanyi n'abicanyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara ariko, abantu b’intungane bazabacira urubanza rukwiye abagore b’indaya n’abamena amaraso; kuko na bo ari indaya n’ibiganza byabo bikaba byarahindanyijwe n’amaraso.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abakiranutsi ni bo bazabacira urubanza ko ari abamaraya, bakaba n'abagore bavusha amaraso kuko ari abagore basambana, kandi amaraso bavushaga yahindanije ibiganza byabo.”