Ezekiel 23:49 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Namwe Ohola na Oholiba, nzabahanira ubwiyandarike bwanyu n'icyaha cyanyu cyo gusenga ibigirwamana. Ni bwo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazabaryoza ubugiranabi bwanyu, mwikorere umutwaro w’ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu, bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bazabitura ubusambanyi bwanyu, mutware ibyaha by'ibigirwamana byanyu, nuko muzamenya yuko ndi Umwami Uwiteka.”