Ezekiel 24:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma ushyire ku ziko isafuriya irimo ubusa, uyishyireho ishyuhe kugeza ubwo itukura, imyanda iyirimo ishonge na za ngese zishireho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Tereka inkono irimo ubusa ku makara maze icamuke, kugira ngo umuringa ushye n’umwanda uyirimo ushonge, maze ingese zishye zikongoke.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze uyitereke ku makara y'umuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo.