Ezekiel 24:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yeruzalemu we, ukwiyandarika kwawe kwaraguhumanyije. Nagerageje kuguhumanura nyamara ntiwabishatse, bityo rero ntuteze guhumanuka kugeza ubwo nzakumariraho uburakari bwanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwandure bwawe ubuterwa n’ibibi ukora, kuko nashatse kuguhumanura ariko ukaba warabyanze. Ntuteze rero guhumanurwa kugeza ko nkumariraho uburakari bwanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye.