Ezekiel 24:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza nta kabuza, sinzakubabarira. Uzahanirwa imigenzereze yawe n'ibikorwa byawe bibi.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe Uhoraho nabivuze kandi nzabikora, ndetse nzabikora ubutisubiraho, sinzakugirira impuhwe cyangwa ngo nkubabarire, uzacirwa urubanza hakurikijwe imyifatire yawe n’ibikorwa byawe. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jye uzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n'imigirire yawe uko iri, ni ko bazagucira urubanza.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.