Ezekiel 24:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
‘Bwira ubu butumwa Abisiraheli: Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye guhumanya Ingoro ye ari yo mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n'amizero yanyu. Abahungu n'abakobwa banyu mwasize i Yeruzalemu bazicwa n'intambara.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye guhindanya Ingoro yanjye, yo yabateraga kwiratana imbaraga zanyu, ikaba ibyishimo by’amaso yanyu n’amizero y’imitima yanyu; maze abahungu banyu n’abakobwa banyu mwatereranye bazicishwe inkota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n'abakobwa banyu mwasize bazagushwa n'inkota.