Ezekiel 24:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngiye kubanyaga Ingoro mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n'amizero yanyu. Nzatsemba abahungu babo n'abakobwa babo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nawe rero, mwana w’umuntu, umunsi nzaba nabanyaze ibyabateraga imbaraga, imirimbo ibanezeza, ibishimisha amaso yabo, amizero y’imitima yabo, abahungu babo n’abakobwa babo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nawe mwana w'umuntu, muri uwo munsi nzabakuraho ububasha bwabo n'umunezero w'icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n'iby'inkoramutima na byo, ari byo bahungu babo n'abakobwa babo.